Rwabigwi Cyprien’s Nkubone Lyrics

[CHORUS] Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

[VERSE 1] Ngwino muhuza w’umutima ngwino uyobore inzira zanjye
Ngwino unjye imbere nanjye njye inyuma
Ndakwisabiye Mana nkubone

Koko uri Mana yaturemye udushyira hano ku isi
Kugirango tugusingize turagusabye Mana tukubone

[CHORUS] Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

[VERSE 2] Turifuza Dawe kukumenya, kukubonesha imitima yacu
Ndetse n’amaso yacu akubone turagusabye Mana tukubone

Kubw’umucunguzi wacu Yezu Kristo wamennye amaraso
Wadusubiza agaciro ndagusabye Mana nkubone

[CHORUS] Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

[VERSE 3] Humura amaso yanjye fungura umutima wanjye
Nzibura amatwi yanjye nsubiza ubwenge
Mana nkubone

Nkweguriye imbaraga zanjye nkweguriye amagara yanjye
Nkweguriye umubiri wanjye ndakwisabiye Mana nkubone

[CHORUS] Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

[VERSE 4] Nta Munezero wo kwiy’isi tutari kumwe mushumba mwiza
Kukumenya no kugukunda n’ibyagaciro Mana nkubone

Reka nkurate urabikwiye reka ngushime Nyirijuru
Alleluah alleluah ndagusabye Mana nkubone

[CHORUS] Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

[VERSE 5] Nawe Mama Bikiramalia mubyeyi mwiza uzira inenge
Ndakwinginze udusabire utuyobore Abana bawe

Uhabwe ikuzo Mana Data Yezu kristo mucunguzi wacu
Hamwe na roho mutagatifu iteka rwose Alleluah Amen

[CHORUS] Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone

You May Also Like