Makanyaga Abdoul’s Urukundo Lyrics

[VERSE 1] Wanyeretse urukundo
Rurambuye
Nukuri naranyuzwe pe
Nubwo ntacyo navuze
Ibanga nirya babiri
Gerageza urukomeze
Rugwize impuhwe
Nicyo rubereyeho
Naruhariye igicumbi
M’umutima ugukunda
Ntakizaruhungabanya

[CHORUS] Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga

[VERSE 2] Ijambo wambwiye turi twembi
Humura ndakumva pe
Ryanteye icyizere gitubutse
Simvuze ndacecetse
Ariko izere ko turikumwe
Kandi tuzahorana
Izere ko amahoro n’amakuba
Ibyo tuzabifatanya

[CHORUS] Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga

[VERSE 3] Ubundi urukundo rurasanzwe
Abantu bakaruvuga
Bakarufata uko babyumva
Abandi barucyurika
Nzarwakira uko warumpaye
Ibindi mbe mbihigitse
Naruhariye igicumbi mumutima
Ugukunda ntakizaruhungabanyaµ

[CHORUS] Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga

You May Also Like