None urabikoze – Elayone Music
[VERSE 1:] Ahari ukurira kwararira umuntuBwacya impundu zikavuga
Bwacya impundu zikavuga
Igihe kimwe najyaga nibaza
Ku magambo meza wambwiye Akantangaza
Ariko nareba uko meze,
nanatekereza ibyo uvuga nkabona bitazabaho
Igihe natangiriye kwizera
Nibwo nabonye indamu zanjye
zimbere igihombo
Inshuti zanjye zimvaho
Umuryango wanjye ntiwanyumva
Bagira ngo naravangiwe
Ndabyemeye
Ndabibonye
Usoje ibyo wavuze
Nubwo njyewe ntakiranutse
Nshidikanya Cyane kuby’ uvuga
Ariko ntiwandetse
Wanyigishije kwihangana
Wemera yuko mbabara
Ngo ungir’ ukwiriye
Ijoro rimwe nkaseka
Ariko irindi nkarira
Wowe ukanyihorera
None ndashyitse
Kandi ndashima
Urakoze Yesu
None ndashyitse
Kandi ndashima
Urakoze Yesu
Ndabyemeye
Ndabibonye
Usohoje ibyo wavuze
Nubwo njyewe ntakiranutse
Yuko ugira neza
Ukura mu cyavu
Nzahamya yuko
Usohoza ijambo
Wavuganye natwe
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Urukundo “ni wowe”
Imbaraga “ni wowe”
Ibyishimo “ni wowe”
Ni wowe
Byirato byanjye “ni wowe”
Gakiza kanjye “ni wowe”
Butunzi Bwanjye“ni wowe”
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza